Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
'Kumurobera' amasugi - Ido nâido ryâamabi abari âintumwaâ za TB Joshua bavuga ko yabakoreye
Iperereza rya BBC ryakozwe ku migabane itatu ku bantu bahoze ari abayoboke bâitorero rya TB Joshua ryakusanyije ubuhamya bwâabavuga ko yabakoreye ibikorwa birimo iyicarubozo, gufatwa ku ngufu nâibindi mu myaka igera kuri 20.
Kuburira: Harimo inkuru zâiyicarubozo, gufatwa ku ngufu no kwibabaza
Mu ntangiriro za 2002, mu bihe byâubukonje byo mu Bwongereza, Rae wari ufite imyaka 22 yarabuze.
Bwa nyuma inshuti ze nyinshi zimubona hari muri kaminuza ya Brighton. Yigaga ibijyanye na graphic design. Rae yari umuhanga kandi akunzwe na benshi.
Carla, inshuti ye magara icyo gihe, ati: âKuri njye, byari nkâaho yapfuye, ariko sinari kujya mu gahinda.â
Carla we yari azi aho Rae yagiye. Ariko ukuri kwabyo kwari kugoye gusobanurira inshuti zabo. Mu byumweru byari byabanje, we na Rae bari bajyanye muri Nigeria, kureba umugabo wâibitangaza ukiza indwara akoresheje ibiganza bye.
Uwo yari umupastoro wâubwanwa wambara amakazu yera. Izina rye ryari TB Joshua. Abayoboke be bamwita âUmuhanuziâ.
Rae na Carla bari bateguye gusura itorero rye Synagogue Church of All Nations icyumweru kimwe. Ariko Rae ntiyatashye. Yahise ajya kuba mu rugo rwa Joshua.
Carla ati: âNamusizeyo. Sinzigera nibabarira kuba naramusize.â
Urusengero rwâiri torero rwubatse nkâiza cyera mu gace kitwa Ikotun kari muri Lagos, umujyi munini kurusha indi muri Africa. Hafi yarwo, Joshua yahubatse indi nzu aho yabanaga na bamwe mu bayoboke be. Muri iyo nzu harimo ibyumba bitandukanye byâamasengesho ndetse nâicyumba bwite cye.
BBC yaganiriye na benshi mu babaye muri iyi nzu. Bavuga ko yaberagamo amahano. Abagore benshi bavuga ko Joshua yayibafatiyemo ku ngufu inshuro nyinshi. Bamwe bavuga ko bahatiwe gukuramo inda yabaga yabateye.
Rae ubu yaratashye aba mu cyaro mu Bwongereza. Aboneka nkâunezerewe kandi araseka, ariko hari ikintu kimuhanze umutima.
Ati: âInyuma mboneka nkâumuntu usanzwe, ariko si ko bimeze.â
Iyo Rae avuga ku myaka yabaye i Lagos, agaragaza agahinda. Yamaze imyaka 12 muri urwo rugo rwa Joshua.
Ati: âIyi nkuru ni nka filimi iteye ubwoba. Ni ibintu ubona muri filimi, ariko ni ukuri.â
Icukumbura rya BBC ryakozwe nâabanyamakuru 15 ku migabane itatu ifatanyije nâikigo cyâamakuru Open Democracy. Bakusanyije amashusho, inyandiko, nâibiganiro birebire cyane mukugenzura ubuhamya bwâabavuze ibyo bazi.
Abatangabuhamya barenga 25 hamwe nâabagiriwe nabi bo muri Nigeria, Ghana, Amerika, Africa yâEpfo no mu Bwongereza bavuze uko byari bimeze kuba muri iyo nzu ya Joshua, aba vuba bavuga ibyo mu 2019.
Synagogue Church of All Nations ntiyashatse kugira icyo ivuga kuri ibi birego, ariko ivuga ko ibindi byarezwe Joshua mbere nta shingiro byari bifite.
Aba bahoze ari abayoboke be bavuga ko mbere bagerageje kuvuga ibyo yabakoreye bagacecekeshwa nâitorero, abandi bakagirirwa nabi, cyangwa bagaterwa ubwoba.
Joshua afatwa nkâumupastoro uri mu bakomeye babayeho mu mateka ya Africa. Yapfuye mu buryo butunguranye muri Kamena(6) 2021, hari hashize iminsi micye benshi mu batangabuhamya twaganiriye bafashwe amajwi nâamashusho.
Abantu bagera ku 50,000 bashoboraga kwitabira amasengesho ye mu cyumweru, kandi urusengero rwe rwabaye rumwe mu hantu hasurwa nâabantu benshi bajya muri Nigeria.
Inyigisho ze kuri televiziyo zaramamaye ku isi zikarebwa na miliyoni zâabantu Iburayi, Amerika, Aziya yâEpfo, na Afurika. YouTube channel ye yarebwe inshuro miliyoni amagana.
Yageze aho aba umwe mu bantu bakomeye kandi baziranyenâabategetsi bakomeye muri Africa cyangwa agakorana nâibyamamare.
Benshi mu bayoboke be bakururwaga nâubugiraneza, ariko benshi cyane bakaza kubera ibitangaza. Joshua mu bikorwa bye kenshi yafataga amashusho yo âgukizaâ. Yamara gusengera abantu bagatanga ubuhamya bwâuburyo bakize indwara nka cancer, SIDA, ubuhumyi, migraines nâizindi.
Solomon Ashoms, umunyamakuru ukurikirana ibyâamadini muri Africa ati: âNtitwiheze na rimwe tubona ibintu nkâibi mbere. Ibitangaza yari afite, amabanga ye, nibyo bintu abayoboke be bakurikiragaâ.
Amashusho amwe ya Joshua yerekana abagabo bakomerewe nâindwara zâimyanya ndangagitsina irimo gutema, maze mu buryo butangaje akabakiza abasengeye. Andi yerekana abagore bavuga ko batabyara bahise bibaruka nyuma yo kugana Joshua. Nyuma ya buri gikorwa, abantu batangaga ubuhamya bwâuko yabarokoye.
Cassette video zâibikorwa byo gukiza bya Joshua zasakajwe mu nsengero zâIburayi no muri Africa mu mpera zâimyaka ya 1990 no mu ntangiriro zâimyaka ya 2000.
Rae, wakuriye mu muryango wa gikristu iwabo, yifuje kujya i Lagos nyuma yo kubona imwe muri ziriya video.
Ati: âNari umutinganyi kandi sinabishakaga. Naribwiye nti: âwabona iki ari igisubizo ku bibazo byanjye. Wenda uyu mugabo nansengera ntabwo nzasubira kuba umutinganyi.â
Undi mugore wâUmwongereza, Anneka wâahitwa Derby, nawe avuga ko yakuruwe na ziriya video.
Avuga uburyo aho yasengeraga bakiriye izo video, we yari afite imyaka 16, yagize ati: âUrusengero rwose rwaracecetse. Ibi ni ibintu Yesu yakoraga.â Nawe yahise yiyemeza kujya muri Nigeria.
Yaba Rae cyangwa Anneka nâurundi rubyiruko rwavuye mu bihugu byabo rujya kureba Joshua mu ntangiriro zâimyaka ya 2000, ntawiyishyuriye amafaranga yâurugendo. Amatsinda yo mu matorero mu Bwongereza yakusanyaga amafaranga yo kohereza abajya i Lagos kureba ibitangaza â Joshua nawe yashyiragaho aye, nkâuko abo mu itorero rye babivuga.
Nyuma, itorero rye rimaze gukomera, yishyuzaga abaje igiciro cyo kubana nawe.
Bisola, umunya-Nigeria wamaze imyaka 14 abo muri urwo rugo rwa Joshua, avuga ko abazungu bari amayeri yâingenzi.
Ati: âYakoreshaga abazungu mu kugaragaza ko akomeye.â
Bamwe mu bahoze mu bâimbere kwa Joshua bavuga ko yakoreye miliyoni za mirongo zâamadorari mu bazaga kuhasura hamwe nâandi masoko menshi yâamafaranga â fundraising, kugurisha video, kujya mu biterane kuri za stade hanze nâibindi. Joshua yavuye mu bukene aba pastoro ukize kurusha abandi muri Africa.
Agomoh Paul rimwe wigeze kuba afatwa nka nimero ya kabiri nyuma ya Joshua mu itorero, wavuye muri iriya nzu haciye imyaka 10, yagize ati: âUriya mugabo [yari] umunyabwenge. Ikintu cyoseâŠ[yakoraga] cyabaga cyateguwe.â
Igikomeye mubyo yateguraga ni uguhimba âibitangazaâ nkâuko Agomoh Paul abivuga, yemeza ko nawe yabaga arimo. We nâabandi baganiriye na BBC bavuga ko âabakizwagaâ kenshi babishyuraga kugira ngo bakabye ibimenyetso mbere yâuko bakorerwa uko gukizwa. Hamwe na hamwe, nkâuko babivuga, abantu bazanwaga mbere ku rusengero bagahabwa imiti yo kugira ngo boroherwe nyuma bagatanga ubuhamya ko bakize.
Abandi babeshywe ko bakijijwe SIDA, ko kubera ibitangaza bya Joshua nta virus bagifite.
Ubwo Rae yageraga i Lagos nawe yabonye ibyo bitangaza. Abantu benshi bazaga guhamya ko bakize indwara zikomeye.
Ati: âNarabyizeye cyane. Naraturitse ndarira amarira menshi cyane.â
Aho niho Rae yatoranyijwe. Joshua yamutoranyije mu bandi ngo abe âintumwaâ â itsinda ryâabakomeye mu bayoboke bamufasha kandi babana nawe iwe.
Rae yari azi ko agiye kwigishwa na Joshua, âkumukizaâ imigirire njyabitsina ye, no kwiga gukiza abantu.
Ukuri kwari ibindi.
Ati: âTwari tuzi ko turi mu ijuru, ariko twari ikuzimu. Kandi ikuzimu haba ibintu bibi cyane.â
Abantu 16 mu bahoze ari intumwa ze baganiriye na BBC, barimo Rae, batanga ubuhamya bwâuburyo Joshua yabafashe ku ngufu. Benshi bavuga ko yabikoze kenshi â kugeza kuri hagati ya gatatu na kane mu cyumweru â mu gihe bamaze muri urwo rugo.
Bamwe bavuga ko babikorewe mu rugomo rukabije bagasigara bavirira cyangwa bagorwa no guhumeka. Benshi bari bazi ko ari bo gusa babikorerwa bityo ntibibeshya babwira izindi ntumwa ibirimo kubabaho.
'Kumurobera' amasugi
Victoria, wadusabye guhindura izina rye kubera umutekano we, wamaze imyaka irenga itanu muri urwo rugo, avuga ko abo Joshua yagiriraga nabi batoranywaga mu rusengero.
Avuga ko yatoranyijwe ubwo yari yagiye mu kitwa âSunday Schoolâ, avuga ko nyuma yâamezi macye Joshua yari atangiye kumufata ku ngufu nyuma yâuko ababyeyi be bemeye ko aba mu rugo rwa Joshua, nyuma yaje gushyirwa muri ya nzu yâintumwa ze.
Victoria avuga ko bamwe mu ntumwa ze zâabanya-Nigeria Joshua yizeraga cyane ari bo bamutoranyirizaga intumwa nshya. Iryo tsinda ngo ryari rizwi âishami ryo kurobaâ kandi avuga ko amaherezo iryo shami ryamushishikarije kuryinjiramo nawe.
Indi ntumwa yari mubyo âkurobaâ ni Bisola.
Ati: âTB Joshua yansabye kujya mushakira amasugiâŠkugira ngo abazane muri ya nzu yâintumwa abambure ubusugiâ.
Avuga ko yabikoze kuko yari âyaremeye buhumyiâ kandi yatinyaga kugirirwa nabi, yongeraho ko nawe ubwe Joshua yamufashe ku ngufu kenshi.
Abagore bamwe bavuga ko bari munsi yâimyaka yâamahita â 18 muri leta ya Lagos â ubwo bafatwaga ku ngufu. Iki cyaha gishobora kuhanishwa gupfa muri Nigeria.
Jessica Kaimu, ubu ni umunyamakuru muri Namibia, avuga ko yari afite imyaka 17 ari isugi ubwo Joshua yamufataga ku ngufu mu bwogero bwâinzu ye, hashize ibyumweru bicye yinjijwe mu ntumwa.
Ati: âNaratakaga maze akavugira mu gutwi ngo ncenceke ndeke kwigira nkâumwanaâŠnagize ubwoba bukabije, sinabashaga kurira.â
Jessica avuga ko ibi byabaye inshuro nyinshi, mu myaka itanu yamaze ari intumwa. Ibyo avuga bisa nâibyâabandi bagore nâabakobwa bavuganye na BBC, hamwe nâabagabo bane bari abakozi bihariye ba Joshua bahawe akazi ko gusibanganya ibimenyetso byâibi bikorwa.
Byinshi mu byatangajwe nâabo twaganiriye birimo amakuru ateye ubwoba akabije kuba yatangazwa. Arimo gukuramo imyenda abakobwa bagafatwa ku ngufu hakoreshejwe ibikoresho â harimo umwe uvuga ko yakorewe ibi bintu inshuro ebyiri afite imyaka 15.
Uyu wasabye kugira umwirondoro we ibanga ati: âNarababaye cyane amfata ku ngufu. Amagambo ntashobora kubisobanura. Byanteye ubwoba ubuzima bwose.â
Abandi muri aba bagore bavuga ko bahatiwe kuvanamo inda Joshua yabateye muri ibi bikorwa. Sihle wo muri Africa yâEpfo avuga ko byakorwaga mu ibanga kandi we yavanyemo inda eshatu, nâabitwaga âitsinda ryo kuvuraâ.
Ati: âBaguhaga uruvange rwo kunywa maze ukarwara. Cyangwa bakinjiza ibintu byâibyuma mu gitsina cyawe bakavanamo icyo bashaka. Ntiwamenyaga niba batakuvanyemo nyababyeyi.â
Mu kiganiro cyose Silhe yabaga arimo kurira, kimwe na Jessica uvuga ko yahatiwe kuvanamo inda inshuro eshanu.
Bisola yiboneye ibi bikorwa byo kuvanamo inda ahari mu myaka 14 yamaze muri iriya nzu yâitorero. Hamwe na hamwe avuga ko yuriraga akajya kuri âetageâ ya nyuma yâiyi nzu akarira asaba Imana ngo imutabare.
Bamwitaga âDaddyâ
Intumwa zamukoreraga byose yifuza. Zamukorera âmassageâ, zikamufasha kwambara, zikamutera imibavu yinjiye mu nzu. Zikamwambika uturindantoki arimo kurya ngo hatagira umwanda umukoraho.
Aho kumuhamagara mu mazina ye, basabwaga kumwita âDaddyâ. Ni ibisanzwe mu matorero Pantekote ya Nigeria kwitwa gutyo, ariko intumwa zivuga ko Joshua yabahatiraga kumwita gutyo.
Anneka, nawe wavuye mu Bwongereza, ati: âUbwenge bwanjye bwari bwaragiye, nta gutekereza nyako nari mfiteâŠUkuri kwari kwaramvuyemo neza neza.â
Imiterere yâinyubako babagamo nayo ngo yarushagaho gukomeza kuyoba kwabo.
Yari inzu yâigorofa nâimiryango myinshi irimo ibyumba bitandukanye. Rae ati: âYari urusobe rwâamadarajyaâ.
Mu 2014 aho iyi nzu iri harimo hubakwa nâizindi zarahirimye zo kwakiriramo abashyitsi bavuye mu mahanga yarahirimye hapfa abantu 116. Bamwe bemeza ko umubare nyakuri wâabapfuye uri hejuru cyane yâuyu.
Bavuga kandi ko Joshua yangiye inzu zâubutabazi guhita zinjira vuba vuba ngo zitabare mu kwirinda kwanduza izina rye. Mu bapfuye, abanya-Nigeria bubakaga bo ngo ntibabazwe nkâuko ababaga aho barokotse babivuga.
Joshua yakomeraga cyane ku bijyanye nâamakuru no gutanga amakuru.
Rae avuga ko asohotseyo aribwo yasanze abantu benshi mu muryango we nâinshuti baramwandikiye za emails. Ntiyari yarigeze azibona.
Joshua yabuzaga intumwa ze gukoresha telephone na emails, nkâuko zabitubwiye.
Agomoh Paul ati: âYashakaga kugenzura buri wese, buri kintu. Icyo yifuzaga mu byâukuri ni ukugenzura intekerezo zâabantu.â
Intumwa ze zakoreshwaga nta gihembo â amasaha menshi ku munsi, zikora imirimo yose yâiri torero rinini cyane. Bose bavuga ko kubabuza gusinzira byari ibisanzwe, ko amatara yakomezaga gucanwa nijoro mu cyumba rusange cyo kuryamamo cyâintumwa.
Anneka avuga ko atigeze na rimwe asinzira amasaha arenze ane mu ijoro.
Iyo hagiraga ufatwa afashe akaruhuko asinziriye nta burenganzira, cyangwa arenze ku yandi mabwiriza ya Joshua, yarahanwaga. 19 mu bahoze ari intumwa bavuga ko Joshua ubwe yakubitaga cyangwa se bigakorwa nâabo ahaye amabwiriza.
Izindi ntumwa zivuga ko zambuwe ubusa zigakubitwa insinga zâamashanyarazi nâibindi biboko. Mu bakorewe ibyo ngo harimo nâabarimo batozwa kuzaba intumwa barimo nâabafite imyaka irindwi.
Urwo rugo rwari rufite urukuta rwa 3.7m nâabarinzi. Ariko mu byâukuri icyatumaga abarimo batahava ni icyubahiro bahabwaga nâurusengero hamwe no gutinya ibyo Joshua yabakorera mu gihe bacika bakagenda.
Rae ati: âYari gereza yo mu mutwe. Biragoye cyane kumva uburyo umuntu agirirwa nabi mu mutwe muri ubu buryo kugeza ubwo atakaza inyurabwenge ye.â
Dr Alexandra Stein inzobere mu byâubuzima bwo mu mutwe muri University of Sussex kandi uburira abantu kuba maso ku mbaraga zâamadini ayobya avuga ko yahuye na benshi barokotse Joshua kandi ko yari âyarababoheye mu bwoba, umujagararo, ikimwaro nâigiseboâ.
Yongeraho ko ibi byabateraga ubwoba bwinshi bwo gusohoka ngo bamuhunge.
Abaganiriye na BBC bose bavuga ko âkozwa ubwonkoâ, âgushukwaâ no âkugenzurwa ubwonkoâ bakorewe na Joshua.
Rae avuga ko we, iyicarubozo ryâubwonko yakorewe ari ryo ryamusigiye inkovu ikomeye. Avuga ko Joshua yamushyize ku bihano bita âadobeâ mu myaka ibiri, aho yari abujijwe kuva muri urwo rugo, kandi nta muntu urubamo wemerewe kumuvugisha.
Ati: âMu byâukuri nari ndi mu katoâŠNarashengabaye. Nagerageje kwiyahura inshuro eshanu.â
Mu kugezwa ahabi birenze, hari akantu kakomye ku bwenge bwa Rae. Imyaka 12 muri ubu buzima yatangiye kuba myinshi cyane.
Ati: âYakoze ikosa rikomeye. Yatakaje kungenzura.â
Ubwo yari yajyanye nâabandi bo mu itorero muri Mexico, Rae yanyereye mu zindi ntumwa. Baramubura. Ntiyasubiranye nabo i Lagos.
Ubuzima bwe ubu buratandukanye. Ariko ababajwe no kubaho azi neza ko bitagishobotse gukurikirana Joshua.
Ati: âKuba TB Joshua yarapfuye adakurikiranywe nâubucamanza ku mabi yakoze, ni ibintu bibabaje cyane. Ni akarengane kaduhanze twese abo yagiriye nabi.â
BBC yegereye itorero yasize kubyo yabonye muri iri cukumbura. Ntibasubije kuri byo, ariko bahakanye ibindi TB Joshua yavuzweho mbere.
Baranditse bati: âIbirego bidafite ishingiro ku muhanuzi TB Joshua ntabwo ari bishyaâŠNta na kimwe mu byamurezwe cyari gifite ishingiro.â