Inzu ndangamurage ya CIA: Imbere mu nzu ndangamurage y'ibanga rikomeye kurusha izindi ku isi
Inkuru ya Gordon Corera Umunyamakuru wa BBC utara
inkuru zijyanye n'umutekano

Ahavuye isanamu, POOL/GETTY IMAGES
Birashoboka cyane ko iyi ari inzu ndangamurage idasanzwe kandi ikandagirwamo na bake ku isi. Yuzuye ibihangano byagize amateka. Ariko imiryango yayo ntifunguriwe rubanda rusanzwe.
Niho hantu honyine umushyitsi ashobora kubona imbunda yari ifitwe na Osama bin Laden igihe yicwaga, iruhande rw'ikoti ry'uruhu rya Saddam Hussein.
Ikaze mu nzu ndangamurage y'ibanga ya CIA.
Iherereye ku kicaro gikuru cy’urwego rw'ubutasi rwa Amerika i Langley, muri Virginia, imaze kuvugururwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 uru rwego rumaze rushinzwe.
Itsinda rito ryabanyamakuru, harimo na BBC, bahawe uburenganzira bwihariye bwo kuyisura, nubwo hari abacunga umutekano babaherekeje batabava iruhande
Mu bihangano 600 byerekanwa harimo ibikoresho by'iperereza byo mu gihe cy'intambara y'ubutita ushobora kwitega kubona - ibintu bishobora guhishwamo ubutumwa bw'ibanga, kamera ihishe mu ipaki y'itabi, inuma ifite kamera-y'ubutasi ndetse n'ikirahuri cya martini gishobora guturika.
Ariko harimo n'ibisobanuro birambuye kuri bimwe mu bikorwa bya CIA bizwi cyane ndetse n'ibikorwa bya vuba.

Ahavuye isanamu, CENTRAL INTELLIGENCE AGENCY
Herekanwa igishushanyo mbumbano cy'urupangu runini aho Osama bin Laden yavumbuwe muri Pakisitani. Perezida Obama yeretswe icyo gishushanyo mbere yo kwemeza igitero cyahitanye umuyobozi wa al-Qaeda mu 2011.
Umuyobozi w'iyi nzu ndangamurage wadutemberejemo, Robert Z Byer abisobanura agira ati: "Kuba dushobora kubona ibintu mu buryo bwa 3D byafashije rwose abafata ibyemezo … ndetse no gufasha abadukorera mu gutegura ubutumwa."
Ku ya 30 z'ukwa karindwi uyu mwaka misile ya Amerika yibasiye ikindi kigo, kuri iyi nshuro mu murwa mukuru wa Afuganisitani Kabul. Intego yari umuyobozi mushya wa al-Qaeda, Ayman al-Zawahiri.
Ikindi gishushanyo gishya giherutse kuvanwa mu ibanga ni igishushanyo cy'urupango cyakoreshejwe mu guha Perezida Biden amakuru ku itariki ya 1 z'ukwa karindwi ku mugambi wo guhitana al Zawahiri.
Uyu mugabo yahitanywe n'igisasu cya misile igihe yari ku ibaraza nyuma y'amezi abatasi ba Amerika bari bamaze bakurikirana uko yinjira nuko asohoka.
Bwana Byer abisobanura agira ati: "Byerekana ukuntu abarwanya iterabwoba bakurikirana imibereho y'uhigwa."

Ahavuye isanamu, CENTRAL INTELLIGENCE AGENCY
Igice cya mbere cy’inzu ndangamurage gikurikirana uko ibihe byagiye bisimburana kuva CIA yashingwa mu 1947 ukanyura mu gihe cy'intambara y'ubutita, utibagiwe ibitero byo ku itariki ya 11 z'ukwa cyenda 2001 byatumye hibandwa cyane ku kurwanya iterabwoba ku buryo uhasanga ibintu byatanzwe na bamwe bo mu miryango y'abaguye muri ibyo bitero.
Abareba ibiri muri iyi inzu ndangamurage ni abakozi ba CIA ndetse n'abategetsi bayisura. Ntabwo yibanda ku ntsinzi gusa. Hariho igice kivuga ku gikorwa cya CIA cyapfubye ahitwa Bay of Pigs cyari kigamije kuvana ku butegetsi Fidel Castro muri Cuba kandi hatangwa n'ibisobanuro ku kunanirwa kwerekana ibimenyetso by'intwaro zoreka imbaga muri Iraq.
Bwana Byer agira ati: "Iyi ngoro ndangamurage ntabwo ari inzu ndangamurage gusa ku bw'amateka. Iyi ni inzu ndangamurage yo kwigirwaho. Tuyinyuzamo abakozi ba CIA, dusuzuma amateka yacu, yaba meza cyangwa mabi.
"Dukora uko dushoboye kugira ngo abakozi bacu bamenye amateka yabo, kugira ngo bashobore gukora akazi keza mu gihe kiri imbere.
"Tugomba kwigira ku byo twagezeho bishimishije, ndetse n'ibyatunaniye kugira ngo tuzakore akazi mu bihe biri imbere."
Bimwe mu bintu bitavugwaho rumwe mu mirimo ya CIA ntibigaragara cyane muri iyi ngoro - urugero nko gukorana kwayo muri 1953 na MI6, guhirika guverinoma yatowe muri demokarasi muri Irani ndetse n’uruhare rwayo mu bihe bya vuba mu gukorera iyicarubozo abakekwaho iterabwoba nyuma ya 2001.
'Ntidushobora kwemeza cyangwa guhakana'
Igice cya kabiri cy'iyi nzu ndangamurage kibanda ku buryo burambuye ku bikorwa bimwe na bimwe.
Imvugo "ntidushobora kwemeza cyangwa guhakana" ni imwe muzimenyerewe n'abanyamakuru batara inkuru zifitanye isano n'inzego z'ubutasi kandi n'inkomoko yayo iri mu nkuru isobanuye mu buryo burambuye muri iyi nzu ndangamurage hifashishijwe ibintu byari bitarajya ahagaragara.
Mu mpera z'imyaka ya za 1960, Abasoviyeti batakaje ubwato bugenda munsi y'amazi bwaburiye ahantu hatazwi hasi mu nyanja.
Amerika imaze kumenya aho buri, CIA yakoranye n'umuherwe Howard Hughes kugirango igerageze kuzana imusozi ibice byabwo byangiritse - hamwe n'ikoranabuhanga ryarimo.
Hahimbwe inkuru yavugaga ko Hughes yagiye gucukura ubutaka buri hasi y'inyanja akoresheje ubwato bwitwa Glomar Explorer.

Ahavuye isanamu, CENTRAL INTELLIGENCE AGENCY

Ahavuye isanamu, CENTRAL INTELLIGENCE AGENCY
Inzu ndangamurage irimo igishushanyo cy'ubwo bwato bugenda munsi y'inyanja bw'abasoviyete hamwe n’imyambaro, udusahani dushyirwaho ivu ry'itabi n’imifuka ikoreshwa n’iposita byakozwe kugirango hahishwe igikorwa cya Glomar.
Banerekana ikintu kiriho umusatsi wa baringa cyambawe mu mutwe n’umuyobozi wungirije wa CIA kugira ngo yiyoberanye ubwo yasuraga ubwo bwato.
Icyo gikorwa ntabwo cyagenze neza cyane kubera ko ubwato bwari bwarohamye bwacitsemo kabiri mu gihe ibyuma bya Glomar byageragezaga kubuzamura ariko hari ibice bimwe na bimwe byabwo byabonetse.
Bwana Byer agira ati: "Byinshi mu byo basanze muri ubwo bwato biracyabitse mu ibanga rikomeye kugeza na nubu."
Inkuru y'icyiswe Azorian Project imaze gutangira kumenyekana mbere yuko ibindi bice by'ubwo bwato bigerwaho bikazamurwa, abayobozi basabwe kujya basubiza ababajije ko badashobora "kwemeza cyangwa guhakana" ibyabaye - iyi nteruro izwi ku izina rya "Glomar response" (igisubizo cya Glomar) kandi n'ubu iracyakoreshwa henshi.

Ahavuye isanamu, CENTRAL INTELLIGENCE AGENCY
Muri iyi ngoro ndangamurage hanerekanwa kandi ibintu byakoreshejwe mu gutegura inkuru ijyanye na firime y'impimbano yitwa Argo.
Ibi byagombaga gufasha mu gutabara abadipolomate bari bafungiye muri Irani nyuma y'impinduramatwara yo mu 1979, iyi nkuru yaje guhinduka firime ya Hollywood.
Herekanwa kandi n'ibihangano bya firime y'impimbano itsinda ryabatabazi ryitwaje ko ryarimo gukora. Ubuhanzi bwakozwe kugirango bigorane kubusobanura cyangwa kubyumva.
Kandi kubijyanye no gusobanura ibihishe, igisenge cy'iyi nzu ndangamurage nshya nacyo kirimo ubutumwa buhishe mu buryo butandukanye bw'ibanga.

Ahavuye isanamu, CENTRAL INTELLIGENCE AGENCY
Abayobozi ba CIA bavuga ko icyifuzo cyabo ari ukugira ngo aya mashusho asangizwe rubanda ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo barebe niba hari ushobora guhishura ubutumwa buyahishemo.
Hari kandi bimwe mu bimurikwa bizashyirwa kuri interineti kugirango abantu bashobore kubireba. Kuri ubu rero, aha niho amaso ya benshi agarukira mu kureba ibimurikirwa muri iyi ngoro ndangamurage.











