Ubufaransa: abakinnyi baramagana umusoro ukabije

Amakipe y'umupira w'amaguru yo mu Bufaransa yatangaje ko atazakina imikino yari iteganijwe mu mpera z'icyumweru cya nyuma cy'ukwezi gutaha.
Nta mukino n'umwe wo mu kiciro cya mbere n'icya kabiri uzakinwa.
Abakinnyi benshi bo muri ibyo byiciro bafite umutungo ubarirwa muri za miliyoni.
Icyo cyemezo ayo makipe yagifashe kugirango yamagane itegeko leta ishaka gushyiraho rivuga ko abantu binjiza amafaranga abarirwa muri za miliyoni bagomba gutanga imisoro ingana na 75% by'amafaranga binjiza.
Byitezwe ko icyo gihe ari naho abadepite bateganya gutora iryo tegeko mu nteko nshingamategeko y'Ubufaransa.
Leta ivuga ko umusoro ungana utyo ukenewe kugirango n'abantu bakize cyane bagire uruhare rungana n'urw'abandi muri bino bihe byo kwizirika umukanda.
Amakipe yo avuga ko bizatuma abakinnyi b'abahanga bava mu Bufaransa.






