Mali: Ubufaransa bugiye gufasha leta ya Mali

Ibiherutse kuvugururwa: 11 ukwa mbere, 2013 - 16:37 GMT
Prezida Francois Hollande

Perezida w'ubufaransa Francois Hollande yavuze ko Ubufaransa bwiteguye kubuza inyeshyamba zigendera ku matwara ya Islamu gukomeza kwigarurira uturere muri Mali.

Izo nyeshyamba bivugwa ko zikorana n'umutwe wa Al Qaeda , ubu zigenzura amajyaruguru ya Mali.

Perezida Hollande yavuze ko agiye gusubiza vuba leta ya Mali yabusabye inkunga ya gisirikare mu kurwanya izo nyeshyamba.

Ariko rero yongeyeho ko ibyo ubufaransa buzakora byose buzabikora ariko umuryango w'abibumbye umaze kubyemera.

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kanasabye mu nama yako idasanzwe ko ingabo mpuzamahanga zakoherezwa muri Mali bidatinze.

BBC © 2014BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.