Ubuturuki buramagana itegeko rya jenoside

Imyigaragambyo mu Buturuki
Insiguro y'isanamu, Imyigaragambyo mu Buturuki
Yatangajwe

Minisitiri w'intebe w'Ubuturuki, Recep Tayyip Erdogan, yavuze ko umushinga w'itegeko wo mu Bufaransa wo guhakana jenoside ari ivangura rya moko, yavuze ko ribangamiye amatwara y'abanyaburayi kandi rinyuranye n'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Uwo mushinga wemejwe n'abasenateri kuwambere, ukaba vugaka ko ari icyaha guhakana ko Abottoman bo mu Buturuki bakoze jenoside y'Abarmeniya mu ntambara ya mbere y'isi.

Ubuturuki burahakana ko habaye jenoside yakozwe ku bushake.

Umunyamakuru wa BBC uri i Stambul yavuze ko Bwana Erdogan yifashe mu magambo yavuze kurusha uko byari byitezwe.

Ubuturuki bwamaze kuvuga ko buzafatira ibyemezo Ubufaransa arikp Bwana Erdogan yavuze ko azaha Ubufaransa igihe cyo gihundura icyemo cyabwo.