Syriya yahawe akato mu bukwe bw'ibwami

Ahavuye isanamu, BBC World Service
Yatangajwe
Ubwongereza bwambuye ambasaderi wa Syriya mu Bwongereza ubutumire yari yahawe bwo kujya mu bukwe bw'igikomangoma William na Kate Middleton buzaba ejo.
Itangazo ryasohowe na ministeri y'ubunayi n'amahanga ryavuze ko ambasaderi wa Syriya atazemererwa kujya muri ubwo bukwe kubera ibetero leta ikomeje kugaba ku baturage.
Iryo tangazo ryavuze ko ingoro y'umwamikazi-Buckingham Palace- yabishyigikiye.
Mu kiganiro yahaye BBC, Ambasaderi Sami Khiyami, yavuze ko icyo cyemezo kibabaje ariko kidatangaje.
Yavuze ko igitutu cy'itangazamakuru cyabigizemo uruhare.






