Ubutabazi bwa Aleppo: Akanama k'Umutekano kagiye gufata icyemezo ku bijyanye no kohereza abagenzuzi muri Aleppo

Ahavuye isanamu, EPA
Akanama k'umutekano ka LONI kazatora ku Cyumweru ku cyemezo kureba niba kakohereza abagenzuzi mu mujyi wazahajwe n'intambara wa Aleppo.
Ubufaransa bwasabye ko abagenzuzi bakwiye kureba uko ibikorwa by'ubutabazi bigenda bagatanga raporo ku buryo abasivile barindwa.
Abaturage benshi baheze mu burasirazuba bw'umujyi mu mbeho nyinshi bategereje gutabarwa.
Gahunda y'ibikorwa by'ubutabazi bw'abasivile yaburijwemo ku wa Gatanu, ariko amakuru yavuze ko undi mwuvikano wagezweho nyuma.

Ahavuye isanamu, AP
Umuyobozi w'Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare, (International Red Cross) yagize ati:
"Twiteguye gusubukura ibikorwa byo gutabara abasivile mu burasirazuba bwa Aleppo, dufite icyizere ko bizaba ku Cyumweru mu gitondo."

Ahavuye isanamu, AFP
Mounir Hakimi, umuyobozi w'umuryango utabara, Syrian Relief, yabwiye BBC ko wari utegereje ku mupaka wa Siriya na Turukiya mu bikorwa by'ubutabazi.
Yagize ati:
"Dutegereje ko amasezerano ashyirwa mu bikorwa na none," "Amakuru mfite muri iki gitondo ni uko amasezerano yagezweho mu masaha atandatu ashize, kandi itsinda ririteguye."

Ahavuye isanamu, AP
Abdulkafi al-Hamdo, umwarimu ukiri mu burasirazuba bwa Aleppo ari kumwe n'umwana we muto w'umukobwa yabwiye BBC kuri telefoni ko adashaka kuva mu rugo rwe cyangwa mu mujyi we ariko ko nta mahitamo afite










